Ubu buryo ukoreshamo telefone yawe bushobora kuba buri gusenya umubano wawe. Dore uko wabihagarika

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Yasmin Rufo
- Igikorwa, BBC News
Twese tuzi ko telefone atari nziza igihe turi kumwe n'abo dukundana, ariko ntibitubuza kuyifata inshuro nyinshi ku munsi.
Uko ni ko ibintu bikunda kugenda umuntu ari kumwe n'umukunzi we ugasanga agiye kuri telefone mu buryo atateganyaga bikaba byakwangiza umubano we ndetse gacye gacye bikinjira no mu buzima bwa buri munsi.
Ibi bishobora kugira ingaruka ku mubano wawe kuko bituma uwo muri kumwe yumva yirengagijwe (atitaweho). Ku babyeyi, gukoresha telefone cyane bishobora no kugira ingaruka ku bana ugasanga bigabanyije urukundo rw'umwana ukiri muto n'umubyeyi ndetse bikagabanya (bigahungabanya) icyizere abana bakuru bifitiye.
Aho kwicira urubanza ko udashoboye kwirinda gukoresha telefone cyane, hari uburyo bworoshye bwo guhindura iyi myitwarire, aho ugomba kumenya igihe ndetse n'impamvu ushaka gukoresha telefone, nkuko umwe mu bahanga mu by'imitekerereze ya muntu abivuga.
Dr Kaitlyn Regehr, umwarimu mukuru wungirije (Associate Professor) kuri Kaminuza yitwa 'University College London' yo mu Bwongereza, agaragaza uburyo bworoshye bwagufasha guhagarika gukoresha telefone mu buryo utatekerejeho (mu buryo butari kuri gahunda) mu gihe uri kumwe n'undi muntu.
Igihe wumva ushaka gukoresha telefone yawe, bwira uwo muri kumwe impamvu ugiye kuyikoresha kandi nusoza kuyikoresha uyishyire hasi wongere uganire n'uwo muri kumwe.
Bisa nk'ibyoroshye cyane, ariko Dr Regehr avuga ko gukora ibi (kumenyesha ibyo ugiye gukora kuri telefone) bishobora kudufasha guhindura imyitwarire yacu kuko akenshi tureba ubutumwa (messages), tukareba imenyeshabutumwa (notifications) cyangwa tukareba vuba amakuru runaka tutabanje kubitekerezaho.
Icy'ingenzi ni ukugaragaza icyo ugiye gukora. Rero niba hari ubutumwa wakiriye ugomba gusubiza, birakwiye kubwira uwo muri kumwe cyangwa abo muri kumwe uti: "Nkeneye gusubiza ubu butumwa, ubundi nongere mpuguke."
Iyo uvuze ikintu nyirizina ugiye gukora, urugero uti: "Nkeneye kureba amasaha yo guhaguruka cyangwa kugenda kwa gariyamoshi [cyangwa kw'imodoka]" cyangwa uti: "Ndimo gusubiza mama", uba uri kugenda ucika kuri ya ngeso yo kureba kuri telefone mu buryo bwa hato na hato, kandi bituma n'abo muri kumwe bumva bafite agaciro (bumva ari ab'ingenzi).
Dr Regehr yagize ati: "Bituma uwo muntu muri kumwe yumva atirengagijwe."
"Kandi bituma nawe wirengera ibyo ukora, kuko ntuba ukigiye no mu zindi porogaramu [apps] cyangwa ngo utangire gusoma utundi tuntu twinshi dutandukanye."
Gukora ibi bishobora no gutuma umubano wawe urushaho kuba mwiza.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Dr Claire Hart, umwarimu mukuru wungirije (Associate Professor) mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu (Psychology) kuri Kaminuza ya Southampton mu Bwongereza, yayoboye ubushakashatsi bwabayemo kuganira n'abantu 196 ku bijyanye n'imibanire yabo n'uburyo bwo gukoresha telefone.
Muri rusange, ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko uko urushaho kumva ushaka gukoresha telefone cyane uri kumwe n'undi muntu, ari ko umubano wanyu ugenda urushaho kuba mubi.
Dr Hart yagize ati: "Abantu bose ntibabyakira kimwe."
"Biterwa n'imiterere y'umuntu, ariko iyo umwe atangiye kumva yirengagijwe, bishobora gutera kwihimura [kwihorera]."
Ugasanga na we afashe telefone. Ni bwo bihita bitangira kuba bibi cyane, aho buri wese yumva ko atishimiwe cyangwa adahawe agaciro ugereranyije n'ibyo mugenzi we arimo kureba kuri telefone.
Buri uko ukoresheje telefone cyane uri kumwe n'undi muntu, ni ko umubano wanyu ugenda urushaho kuzamba, ndetse bikagorana cyane kongera guhuriza hamwe ngo mumerane neza nka mbere.














