Ahmed yafashwe nk''intwari' nyuma yo kugundagurana n'uwarashe ku mwaro i Bondi akamwaka imbunda

- Umwanditsi, Emily Atkinson
Umugabo wafashwe nk'"intwari", wagaragaye muri videwo arimo kugundagurana n'umwe mu bagabye igitero cyiciwemo abantu ku mwaro (beach/plage) w'inyanja i Bondi muri Australia, yatangajwe ko yitwa Ahmed al Ahmed, w'imyaka 43.
Videwo yagenzuwe na BBC yerekana Ahmed yirukankana umugabo ufite imbunda ndetse aranayimwaka, nuko arayimutunga, bituma asubira inyuma nk'utsinzwe.
Umuryango wa Ahmed, umucuruzi ufite iduka ry'imbuto akaba na se w'abana babiri, wabwiye igitangazamakuru 7News Australia ko akiri mu bitaro, aho yabazwe ibikomere by'amasasu ku kiganza no ku kuboko.
Abantu 15 bapfuye naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka bitewe no kurasa kwabaye ku cyumweru nijoro, ubwo abantu barenga 1,000 bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'Abayahudi witwa Hanukkah. Polisi yatangaje ko iki gitero cyari icy'iterabwoba ryibasiye umuryango w'Abayahudi.
Mustafa, mubyara wa Ahmed, yabwiye 7News Australia ku cyumweru ati: "Ni intwari, ni intwari 100% [ijana ku ijana]. Yarashwe amasasu abiri, rimwe mu kuboko n'irindi mu kiganza."
Mu makuru mashya yo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mustafa yagize ati: "Nizeye ko aza kumererwa neza. Namubonye nijoro. Yari ameze neza ariko dutegereje kureba icyo muganga (avuga)."
Polisi ivuga abagabye iki gitero ari babiri, umugabo w'imyaka 50 n'umuhungu w'imyaka 24.
Polisi yemeje ko uyu mugabo w'imyaka 50 yahise apfira aho igitero cyabereye, mu gihe uwo w'imyaka 24 akiri mu bitaro kandi ngo ararembye.
Videwo yerekena ubutabazi bwa Ahmed yahererekanyijwe cyane kuri interineti.
Igaragaza umwe mu bagabo bitwaje imbunda ahagaze inyuma y'igiti cy'umukindo hafi y'iteme rito ry'abanyamaguru, apimanya ubundi akarashisha imbunda ye yerekeza ahantu hataboneka muri iyo videwo.
Ahmed, wari wihishe inyuma y'imodoka yari iparitse, agaragara asimbukira uwo wagabye igitero, nuko aramufata.
Yagundaguranye na we ashobora kwaka imbunda uwo wagabye igitero, amusunikira hasi, nuko amutunga imbunda. Uwagabye igitero atangira gusubira inyuma agana ku iteme.
Nyuma, Ahmed yagaragaye amanura imbunda, azamura ukuboko kumwe mu kirere, asa nk'uwereka polisi ko atari umwe mu barashe.
Uwo wagabye igitero yaje kugaragara nyuma yaho ari ku iteme arimo gufata indi ntwaro, yongera kurasa.
Undi mugabo witwaje imbunda na we akomeza kurasa ari ku iteme. Ntibyamenyekanye uwo yarasagaho cyangwa icyo yarasagaho.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku cyumweru, Chris Minns, Minisitiri w'intebe wa New South Wales, imwe muri leta zigize Australia, yashimye ubutwari bwa Ahmed, icyo gihe wari utaratangazwa izina.
Yagize ati: "Uriya mugabo ni intwari nyayo, kandi nta gushidikanya ko hari abantu benshi cyane bariho muri iri joro kubera ubutwari bwe."
Minisitiri w'intebe wa Australia Anthony Albanese yagize ati: "Uyu munsi twabonye Abanya-Australia biruka bajya mu byago kugira ngo bafashe abandi.
"Aba Banya-Australia ni intwari kandi ubutwari bwabo bwarokoye ubuzima."
Perezida w'Amerika Donald Trump, ubwo yari ari mu birori byo gusangira bya Noheli mu biro bye bya White House, na we yashimye Ahmed, avuga ko amufitiye "icyubahiro cyinshi cyane".
Yagize ati: "Ni umuntu w'intwari cyane, mu by'ukuri, wagiye agahangana imbonankubone n'umwe mu bateye, nuko arokora ubuzima bwinshi."














