Australia iratangira gufunga konti z'abatarageza imyaka 16 ku mbuga nkoranyambaga

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Dearbail Jordan
- Umwanditsi, Simon Atkinson
Abangavu n'ingimbi bo muri Australia bakoresha Instagram, Facebook na Threads barimo kubwirwa ko konti zabo zigiye gufungwa hashingiwe ku itegeko rihagarika imbuga nkoranyambaga ku bafite munsi y'imyaka 16.
Mu bice bitandukanye ku isi hari impaka zikomeye ku kigero cy'imyaka umwana akwiye kwemererwa kujya ku mbuga nkoranyambaga. Australia yo yafashe ingamba.
Sosiyeti ya Meta, ari na yo nyiri izo mbuga eshatu, yatangaje ko yatangiye gutanga ubutumwa ku bakoresha izo mbuga yemeza ko bafite hagati y'imyaka 13 na 15, ibinyujije mu butumwa bugufi, email no mu butumwa bwo muri porogaramu, ibamenyesha ko konti zabo zizatangira gufungwa kuva ku itariki ya 4 Ukuboza (12).
Itegeko rya Australia rivuga ko ihagarikwa ry'izo mbuga rizatangira ku wa 10 Ukuboza, rikazagira ingaruka ku mbuga zitandukanye zirimo TikTok, YouTube, X, Reddit n'izindi.
Minisitiri w'Intebe Anthony Albanese yavuze ko iri hagarikwa ari icyemezo batekerejeho bakaba bagamije "gufasha abana kuguma ari abana" mu gihe cyabo cy'ubwana.
Meta n'izindi sosiyete bavuga ko badashyigikiye iri hagarikwa ariko kandi ngo bazaryubahiriza.
Mu cyegeranyo cy'ikigo gishinzwe gukurikirana Internet muri Australia bavuga ko hari abakoresha Facebook bagera ku 150,000 n'abakoresha Instagram bagera ku 350,000 bafite hagati y'imyaka 13 na 15.
Guhera ku wa 4 Ukuboza (12), abana bari munsi y'imyaka 16 ntibazongera kwemererwa gufungura konti kuri izi mbuga za Meta.
Iyi sosiyete yavuze ko isaba abarebwa n'iri tegeko kuvugurura amakuru yabo y'itumanaho kugira ngo bazabwirwe igihe bazemererwa kongera gufungura konti.
Basabwe gukuraho no kubika amafoto, amashusho n'ubutumwa bwabo mbere y'uko konti zabo zifungwa.
Meta yavuze ko abangavu bavuga ko bujuje imyaka yo gukoresha Instagram, Facebook na Threads bashobora gusaba ko konti zabo zidafungwa, bakoresheje uburyo bwo gufata "video selfie" ikoreshwa mu gusuzuma imyaka hakoreshejwe isuzuma ry'isura.
Bashobora kandi gutanga icyangombwa cy'ifatabuguzi cyangwa ikindi cyangombwa gitangwa na leta kigaragaza neza imyaka yabo.
Ubu buryo bwose bwo kugenzura imyaka bwageragejwe n'ikigo cyo mu Bwongereza Age Check Certification Scheme (ACCS) muri raporo yategetswe na Leta ya Australia uyu mwaka.
Imbuga nkoranyambaga zitazafata "inzira zikwiriye" zo kubuza abari munsi y'imyaka 16 gukoresha serivisi zazo zizacibwa amande agera kuri miliyoni 50 z'amadorali akoreshwa muri Australia (ni hafi miliyari 50 z'amafaranga y'u Rwanda).
Antigone Davis, ushinzwe umutekano muri Meta, yabwiye Reuters ati: "N'ubwo dukora uko dushoboye ngo dukureho abakoresha imbuga zacu bari munsi y'imyaka 16 bose, kandi bikaba mbere ya tariki 10 Ukuboza, kubahiriza itegeko bizakomeza kuba inzira irimo ibyiciro byinshi."
Meta yabwiye Seven News yo muri Australia iti: "Abangavu n'ingimbi ni incakura, kandi tuzi neza ko bashobora kugerageza kunyura inzira zose zibafasha kubona serivisi zibujijwe."
Ariko yongeyeho iti: "Twiyemeje kubahiriza inshingano zacu zo kubahiriza itegeko kandi turimo gufata ingamba zikenewe."
Mu rwego rwo kwirinda kujya mu mubare w'imbuga ziri mu zihagarikwa, urubuga rukinirwaho imikino ruzwi nka Roblox rwatangaje ko abana bari munsi y'imyaka 16 batazongera kuganira n'abantu bakuru batabazi.
Ubugenzuzi bw'imyaka buzaba ngombwa ku bakoresha Chat, bukazatangira mu kwezi gutaha kwa 12 muri Australia, New Zealand, n'Ubuholandi, hanyuma bukazagera ku isi yose guhera muri Mutarama(1).
Ni izihe mbuga zirebwa n'aya mategeko?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Komiseri ushinzwe e-Safety muri Australia yasohoye urutonde rw'imbuga nkoranyambaga zizagerwaho n'iri hagarikwa, ari zo:
- Kick
- Snapchat
- Threads
- TikTok
- X yahoze yitwa Twitter
- na YouTube
Cyakora hari n'izindi zizakomeza gukoreshwa n'abari umnsi y'imyaka 16, hagamijwe kubafasha mu myigire cyangwa se kubahugenza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Izo ni:
- Discord
- GitHub
- Google Classroom
- LEGO Play
- Messenger
- Roblox
- Steam Chat
- na YouTube Kids














