Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Uko abana bakoresha za robo mu kwitegura kuzaba impuguke
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango
Ni bato mu myaka ariko ibyo bakora mu ikoranabuhanga byo biratangaje.
Abo ni abana bari hagati y'imyaka icyenda na 12 bo ku ishuri ribanza rya Bright School riri mu karere ka Muhanga, rwagati mu Rwanda, bigishwa ubuhanga bwo gukora za robo cyangwa 'robotics'.
Bifashisha udukoresho tumeze nk'udukinisho baterateranya kugeza ubwo bageze ku kintu kiremye nk'ikimashini cyangwa se ikimodoka.
Bigishwa ubushobozi bwo kugitegeka bakoresheje mudasobwa, kikaba cyava ahantu kikerekeza ahandi cyangwa se kigakora ikindi bagitegetse.
Gusa byose ni ibibategura kuzaba impuguke mu bihe biri imbere.
Muri ubu buhanga, aba bana bitabira amarushanwa abahuza n'ibindi bigo hirya no hino mu gihugu, bagakora robo bashingiye ku nsanganyamatsiko zatanzwe.
Uyu mwaka, ingingo yo kwibandaho ni ijyanye n'ubuhanga bw'ibisigaramatongo cyangwa 'archeology'.
Ubwo nabasuraga, nasanze aba bana bari gukora robo yo kwifashishishwa n'impuguke (archeologists) zishakisha ibya kera.
Mwarimu wabo Liliane Muhorakeye agira ati: "Nubwo ubu buhanga butari ku rwego ruhambaye mu Rwanda ariko aba bana bagomba gutekereza kuri bariya bahanga bacukura ibintu munsi y'ubutaka, bakamenya ibibazo bafite ndetse bakabishakira ibisubizo nk'abana."
Bifashishije udukoresho bateranya, aba bana bakoze ndeba ikintu gifite isura y'imashini yohereza igitwe cyayo munsi y'ubutaka ariko ikaguma imusozi.
Bakoresheje mudasobwa bategekaga iki kimashini kujya imbere cyangwa kigasubira inyuma. Gusa aha ni mu buryo bwo kwiga ntabwo ari imashini nyayo yakora ako kazi.
Byaba gutegura umushinga wa robo, kuwigaho no kuwushyira mu bikorwa, babikora mu matsinda kandi ubona basa n'abikinira.
Umwana w'umukobwa w'imyaka 10 yambwiye uko itsinda rye ryagerageje gushaka igisubizo.
Ati: "Twatekereje umuntu wabaye igihangange witwa Alexander The Great wapfuye kera. Abantu bari barakomeje gushakisha umurambo we byarabananiye. Twe rero twakoze robo igomba kumushakisha ikamuzana imusozi aho abantu bazajya bamubona."
Lucas Byishimo, w'imyaka 12, ari mu itsinda ry'abana bahawe inshingano zo gukora iyi robo.
Ati: "Turashaka kubaka irobo dushingiye ku nsanganyamatsiko twahawe ku rwego rw'isi. Ibi ni byiza kuko bidufasha gutekereza cyane mu bijyanye na siyansi. Jye numva nzaba umuhanga muri siyansi (scientist)."
Ku rwego rw'aba bana, ibyo bakora bisa n'ibikinisho ariko ngo ni intangiriro yatuma bashobora no gukora za robo nyazo.
Iradukunda Isheja, w'imyaka 12, we abonaga yifitiye icyizere.
Ati: "Niba dushobora gukora robo nk'iyi turi abana, ubwo nitumara kuba bakuru tuzajya dukora ishobora kujya munsi y'ubutaka igatahura amagufa y'abantu bapfuye kera. Jye nifuza kuzajya ntabara abantu baheze munsi y'ubutaka."
Agace ka Muhanga ishuri riherereyemo gakunze kuvugwamo impanuka z'imisozi igwira abacukura amabuye y'agaciro, rimwe na rimwe abaguweho n'imisozi ntibashobore gutabarwa.
Kuri mwarimu Muhorakeye, iyi miterere ndetse n'amakuru aba bana bakunda kumva, ishobora kuba yarafashije mu gufata icyemezo ku bwoko bwa robo bacyeneye.
Yagize ati: "Hari igihe haba impanuka ahantu hahanamye cyane ku buryo abagiye gutabara na bo baherayo. Icyo gihe twakubaka robo yasimbura umuntu kuko yo iba idacyeneye n'umwuka wo guhumeka munsi y'ubutaka."
Bavuga iki ku bumenyi nk'ubu buhabwa abana bakiri bato gutya?
Mwarimu Muhorakeye avuga ko uburyo bukoreshwa mu kwigisha aba bana busa nk'umukino ku buryo umwana abikora abyishimiye kandi akabikora ari we wenyine ubikoze.
Ati: "Dukora ku buryo abana babijyamo babikunze kandi ubwabo bakabyikorera. Iyo hagize ikimugora, abarimu babihuguriwe baramufasha. Gusa tumufasha tutamukorera ibyo yagombaga gukora ahubwo tukamubaza ibibazo bituma abyishoboza..."
"Ni iki cyatumye imodoka yawe ihagarara? Urabona wakwifashisha utuhe dukoresho ku buryo wakora ikintu kigenda neza kandi kidahengamye?"
Mu gihe leta y'u Rwanda ivuga ko ishyize imbere ikoranabuhanga, amashuri nka Bright School aragenda ashingwa ku bwinshi.
Gutangirira ku bakiri bato bikaba bifatwa nk'uburyo bwo gutuma igihugu kigira inzobere zabicengeye mu gihe kiri imbere.